Uko wahagera

Biden na Trump Barashikisha Amajwi mu Banyamerika Bakomoka muri Aziya


Ikigo cy’ubushakashatsi Pew Research Center cyo muri Amerika kigaragaza ko abanyamerika bafite inkomoko muri Aziya ari ryo tsinda ririmo kwagura cyane umubare w’abarigize bemerewe gutora muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ibyo birabagira itsinda ry’ingenzi ryo kwibandaho ku bakandida-perezida Joe Biden na Donald Trump.

Nk’uko ikigo Pew Research kibitangaza, mu itora ry’umukuru w’igihugu ry’uyu mwaka muri Amerika hari abatora bashya b’abanyamerika bafite inkomoko muri Aziya barenga miliyoni ebyiri biyongereye ugereranyije n’igihe Joe Biden na Donald Trump bahanganaga mu myaka ine ishize.

Christine Chen, impirimbanyi mu by’amatora, avuga ko ubwo bwiyongere butuma baba ingufu z’itora zishobora kugena ikinyuranyo hagati ya Biden na Trump mu guhangana kwegeranye, harimo muri leta za Arizona, Georgia na Nevada.

Yagize ati: “Iyo abiyamamaza barimo gushaka amajwi y’inyongera bitewe n’uko amatora arimo gutsindirwa ku binyuranyo bito cyane, baba bakeneye rwose gushakira mu banyamerika bakomoka muri Aziya. Kubera ko muw’2020, hejuru ya 21 ku ijana by’abatora bacu, ni inshuro ya mbere bari batoye. Dufite rero umwete uri hejuru.”

None ni ibiki abanyamerika bafite inkomoko muri Aziya bashishikariye gutora bifuza k’uzaba perezida? Ijwi ry’Amerika yabajije bamwe muri bo, aho hari uwagize ati : “Kuri jye, ndashaka ingufu nziza z’umuperezida, ubasha kugira imitekerereze myiza, ufata ibyemezo biboneye, ntabe ari utegereza ngo abamukikije ari bo babikora.”

Uwundi nawe yagize ati: “Ku bwanjye, imyaka ntacyo itwaye. Apfa kuba ashoboye gukora akazi no gufasha abaturage bose kumererwa neza, kubona imirimo myiza, amahirwe meza mu bushabitsi, akagerageza kuturinda intambara. Nizera ko icyo ari ikintu cy’ingenzi kuri buri wese.”

Hari uwundi yabwiye Ijwi ry'Amerika ngo: “Ndifuza kubona abakiri bato bajya mu butegetsi biyongera kubera ko bafite igihe kinini, by’umwihariko, bafite ingufu nyinshi. Si uko abakuze badashoboye, ahubwo ni igihe cy’abakiri bato.”

Uwundi nawe ati: “Ntekereza rwose ko buri wese watsindira ubuperezida uyu munsi agomba kuba ari uwo mu kiragano gishya. Niko mbona rwose.”

Ikusanyabitekerezo ryakozwe n’ibiro ntaramakuru by’abanyamerika mu mpera z’umwaka ushize ryagaragaje ko abatora bo mu banyamerika bafite inkomoko muri Aziya, abo mu birwa bya Pasifika ndetse na ba kavukire b’abanya Hawayi bashishikajwe cyane n’ibibazo byerekeranye na politiki y’ubukungu n’iy’ububanyi n’amahanga.

Batatu ku icumi muri bo bavuze ko ibibashishikaje cyane ari ugutakaza agaciro kw’ifaranga ndetse n’ibijyanye n’abimukira. Hari uwabwiye Ijwi ry'Amerika ati: “Ntekereza ko iby’abimukira ari byo binshishikaje cyane kubera ko nabonye abaturage bakomoka muri Aziya benshi, benshi rwose basubizwa ku ngufu muri Kamboje. Rero ndifuza gusobanukira biruseho n’ibijyanye n’abimukira, icyo twakora hano ngo dufashe abantu ku kijyanye n’abimukira.”

Uwitwa Xavier Eang Lee, nawe ati: “Ubuvuzi, ibibazo bijyanye n’ubuvuzi, abimukira. Ibyo ni ingenzi cyane kuri njye. Ikindi, ni ibijyanye n’uburenganzira bwo gutora no gukora ibishoboka ku buryo amatora adahungabanywa buri kimwe kikaba gikurikije amategeko.”

Soben Pin, ari mu bazotora nawe ati: “Ibintu bitatu by’ingenzi kuri njye harimo ibijyanye n’abimukira, ubukungu n’intambara zo muri Ukraine na Isiraheli, kandi ntekereza ko ibintu bishobora kurushaho kuba bibi mu Burasirazuba bwo Hagati.”

Abanyamerika bafite inkomoko muri Aziya bagize uruhare rukomeye mu matora yo hagati muri manda muri leta ya Pennsylvania mu myaka ibiri ishize.

Fyonda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru y'Ijwi ry'Amerika yashizwe mu Kinyarwanda na Themistocles Mutijima.

USA: Abanyamerika Bafite Inkomoko muri Aziya ni ryo Tsinda Ririmo Kwagura Umubare w’Abarigize Bemerewe Gutora
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:15 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG