Uko wahagera

USA: Abashyigikiye Isiraheli kuri Kaminuza ya UCLA Bateye Abashyigikiye Abanyepalestina


Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, abapolisi boherejwe kuri kaminuza ya California iri mu mujyi wa Los Angeles, (UCLA) mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, nyuma y’uko abashyigikiye Isiraheli kuri iyo kaminuza, bateye abashyigikiye abanyepalestina bari mu myigaragambyo.

Amashusho agaragaza ibyabaye yerekanye abantu bazunguzaga ibisa n’inkoni, berekeza ahari imbaho z’ibiti zarimo gukoreshwa mu gushyiraho bariyeri, mu myigaragambyo y’abashyigikiye abanyepalestina.

Mu mu mujyi wa New York ho, polisi yaraye itaye muri yombi abigaragambyaga bashyigikiye abanyepalestina, bari bigabije imwe mu nyubakwo ya kaminuza ya Columbia.

Igitero cyo kw’itariki ya 7 y’ukwezi kwa 10 mu majyepfo ya Isiraheli umutwe wa Hamas wagabye uturutse mu ntara ya Gaza n’ibitero byo kwihimura bya Isiraheli byakurikiyeho muri iyo ntara y’abanyepalestina, byahagurukije impirimbanyi z’abanyeshuri muri Amerika, kuva habaye imyigaragambyo irwanya ibikorwa bishingiye ku moko mu 2020.

Abanyeshuri bakoze imyigaragambyo mu mashuri makuru atandukanye mu mpande zoze za Leta zunze ubumwe z’Amerika mu minsi ya vuba, bumvikanisha ko badashyigikiye intambara ibera mu ntara ya Gaza. Polisi yahamagariwe kubashosha cyangwa kwirukana abigaragambya.

Imyigaragambyo y’abanyeshuri muri Amerika, yanafashe intera mu bijyanye na politiki, mu gihe hitegurwa amatora mu kwezi kwa 11. Abarepuburikani barega bamwe mu bayobozi ba za kaminuza kwirengagiza amagambo akoreshwa no kwibasirwa kwa bamwe mu banyeshuri. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG