Uko wahagera

Umuntu wa Mbere Wimwe Ubuhungiro mu Bwongereza Yaba Yajyanywe mu Rwanda


Ubwongereza bwohereje mu Rwanda umuntu wa mbere waje muri icyo gihugu ahasaba ubuhungiro nkuko byemezwa n’binyamakuru The Sun na Financial Times byandikirwa mu Bwongereza.

Mu cyumweru gishize nibwo leta y’Ubwongereza yemeje itegeko ritavugwagaho rumwe ryemerera icyo gihugu kohereza mu Rwanda abimukira baza mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu mugabo wavuye mu Bwongereza kuwa mbere yemeye ku bushake bwe kujya mu Rwanda nyuma y’uko icyo gihugu kimwimye ubuhungiro, nkuko byemezwa n’itangazamakuru ryo mu Bwongereza, n’biro ntaramakuru by’Ubufaransa AFP.

Ikinyamakuru Le Monde, na cyo cyandikirwa mu Bufaransa cyatangaje ko uyu muntu ukomoka muri kimwe mu bihugu by’Afurika, yuriye indege y’ubucuruzi iva mu Bwongereza, yerekeza mu Rwanda.

Le monde ivuga ko mu rwego rwo kuba yaremeye ku bushake kujya mu Rwanda azahabwa amadolari y’Amerika 3700, ni ukuvuga akabakaba miliyoni enye uyavunje mu manyarwanda. Gusa aya makuru ntaremezwa n’inzego z’Ubutegetsi zo mu Bwongereza.

Ministri w’intebe w’ubwongereza Rishi Sunak yari yatangaje ko indege za mbere zitwaye mu Rwanda abasaba ubuhungiro mu Bwongereza zizatangira guhaguruka mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.

Forum

XS
SM
MD
LG