Uko wahagera

CIJ Yanze Ikirego Nicaragua Yaregaga Ubudage kuri Isirayeli


Abacamanza b'Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (CIJ)
Abacamanza b'Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (CIJ)

Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (CIJ) rwanze ubusabe bwa Nicaragua yashakaga ko Ubudage buhagarika imfashanyo ya gisirikare bugenera igihugu cya Isirayeli. Abacamanza banzuye ko ibyangombwa bisabwa kugirango urukiko rutange iryo tegeko bituzuye.

Perezida w’Urukiko kuwa kabiri yafunguye iburanisha rigamije gusuzuma niba kuba Ubudage buha Isirayeli imfashanyo ya gisirikare mu ntambara irwana mu ntara ya Gaza byatuma bufatwa nk’umufatanyacyaha muri jenoside.

Nicaragua yari yashinje Ubudage kwica amasezerano yo mu 1948 arebana no gukumira no kurwanya jenoside ku isi, ivuga ko bwohereza intwaro muri Isirayeli. Urukiko rwamaze iminsi ibiri rusuzuma icyo kibazo.

Ambasaderi wa Nicaragua mu Buholandi, Carlos José Argüello Gómez, yabwiye urukiko ko Ubudage bwananiwe kubahiriza uruhare rwabwo mu gukumira jenoside no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga yo kurengera ikiremwa muntu. Ubudage buzwiho gushyigikira Isirayeli kuva kera, bwo bwavuze ko kuva taliki 7 z’ukwezi kwa cumi umwaka ushize, ari nkaho nta ntwaro bwari bwohereza muri Isirayeli.

Isirayeli ntabwo iri muri uru rubanza, ariko ihakana ibivugwa ko ikora jenoside, ikemeza ko yirwanaho nyuma y’igitero cyayiguye gitumo kigabwe n’abarwanyi ba Hamasi umwaka ushize.

Forum

XS
SM
MD
LG