Uko wahagera

Ubushinwa Buragerageza Guhuza Imitwe ya Hamasi na Fatah Itumvikana


Mu 2014, Azzam al-Ahmad,wari uyoboye umutwe wa Fatah yigeze gushaka kumvikana na Ismail Haniyeh, wa Hamasi ariko birangira badahuje
Mu 2014, Azzam al-Ahmad,wari uyoboye umutwe wa Fatah yigeze gushaka kumvikana na Ismail Haniyeh, wa Hamasi ariko birangira badahuje

Ubushinwa buravuga ko imitwe y’abarwanyi batumvikana ba Hamasi na Fatah muri Palestina berekanye ubushake bwa politike bwo kwiyunga, mu biganiro byabereye i Beijing ejo kuwa kabiri.

Umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, Lin Jian, yatangaje ko abahagarariye iyi mitwe batumiwe n’Ubushinwa kigira ngo baganire ku bibazo binyuranye kandi ibiganiro kugeza ubu bigenda neza.

Inama ihuza iyi mitwe yombi yahamagajwe n’Ubushinwa nyuma y’amezi hafi atandatu Isirayeli itangaje intambara ku mutwe wa Hamas mu ntara ya Gaza. Ni mu rwego rwo kwihimura ku gitero abarwanyi ba Hamasi bagabye mu majyepfo ya Isirayeli tariki ya karindwi y’ukwezi kwa cumi umwaka ushize.

Ubuyobozi bw’umutwe wa Fatah mu ntara ya Sijordaniya buhangayikishijwe n’uko ingabo za Isirayeli zikomeje kwiyongera muri ako gace. Kuva mu mwaka wa 2007, umutwe w’abarwanyi ba Hamasi wirukanye abarwanyi ba Fatah mu ntara ya Gaza nyuma y’intambara hagati y’iyo mitwe yombi.

Bari baganiriye ku ishyirwaho ry’ubutegetsi bahuriyeho mu 2006 nyuma y’uko Hamasi itsinze amatora y’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze. Ismail Haniyeh, wahoze ari ministri w’intebe wa Hamasi yanze gukorana na leta yemera Isirayeli mu gihe Mahmoud Abbas wo muri Fatah we yashakaga amasezerano y’amahoro.

Hamasi yanze kubahiriza amasezerano bari bagiranye yo gushyiraho guverinema y’ubumwe yanga no kwemera Isirayeli. Ibi byatumye guverinema y’ubumwe isenyuka, Hamas yigarurira intara ya Gaza mu 2007. Kugeza ubu Hamasi ishaka gutsemba Isirayeli. Amerika n’ibihugu by’Uburayi biyifata nk’umutwe w’iterabwoba

Forum

XS
SM
MD
LG