Uko wahagera

Amerika Ikomeje Gusaba Ko Intambara Ihagarara hagati Ya Isiraheri na Hamas


Antony Blinken agera muri Yorudaniya
Antony Blinken agera muri Yorudaniya

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, yabonanye kuri uyu wa kabiri n’abayobozi ba Yorudaniya n’umuhuzabikorwa mu by’ubutabazi wa ONU kuri Gaza, bagerageza kureba uko imirwano yahagarara hagati ya Isiraheli na Hamas.

Ako gahenge kabonetse babasha kugeza imfashanyo ikenewe cyane mu ntara ya Gaza.

Blinken yageze muri Yorudaniya mu biganiro bitandukanye, I Amman na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Yorudaniya, Ayman Safadi n’umwami wa Yorudaniya, Adbullah II, mbere yo kugirana inama n’umuyobozi mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi no gusana ibyangiritse, muri Gaza, Sigrid Kaag.

Blinken kuri uyu wa mbere, ubwo yanyuraga muri Arabiya Sawudite, yavuze ko afite icyizera ko Hamas, izemera icyo afata “nk’ubuntu busesuye” bwa Isiraheli, kubyo yemera kwigomwa kugirango imirwano ihagarare, abagizwe ingwate babone kurekurwa.

Intumwa zoherejwe na Hamas, zagize uruhare mu biganiro by’ejo kuwa mbere mu gihugu cya Misiri, aho Katari, imaze igihe igerageza kugera ku masezerano yatuma Isiraheli ihagarika ibitero byayo n’abagizwe imbohe bakarekurwa.

Forum

XS
SM
MD
LG