Uko wahagera

Ukraine: Icyunamo Mu Ntara ya Odesa Nyuma y'Ibitero by'Uburusiya Byahitanye Abantu 4


Igitero mu ntara ya Odesa
Igitero mu ntara ya Odesa

Guverineri w’intara ya Odesa iherereye mu majyepfo ya Ukraine, yatangaje umunsi w’icyunamo kuri uyu wa kabiri, nyuma y’uko misile y’Uburusiya yishe abantu bane, igakomeretsa abandi barenga 20.

Guverineri Oleh Kiper yavuze ko igitero cy’Uburusiya cyakubise igice kimwe mu bigendwa cyane by’umujyi wa Odesa, aho abahatuye na ba mukerarugendo barimo kugenda abandi bakora siporo.

Kiper yavuze ko umuntu wa gatanu yapfuye nyuma yo kugira ibibazo by’umutima, bifitanye isano n’icyo gitero.

Mu butumwa yatambukije kuri videwo mw’ijoro ry’ejo kuwa mbere, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yifatanyije mu kababaro n’imiryango yabuze abayo n’abakomeretse ubu barimo kuvurwa.

Ukraine n’abafatanyabikorwa bayo bo mu burengerazuba bw’isi, barimo gusiganwa n’igihe, mu bijyanye no kohereza indi mfashanyo ya gisirikare ikenewe cyane, ishobora gutuma ingabo z’Uburusiya zitagera mu turure tw’uburasirazuba, no kubasha kuburizamo ibitero bya drone na misile.

Guverineri w’intara ya Kharkiv muri Ukraine, kuri uyu wa kabiri, yavuze ko igitero cy’Uburusiya ku murwa mukuru w’intara, cyahitanye byibura umuntu umwe kandi ko cyakomerekeje abandi benshi.

Mu ntara ya Dnipropetrovsk, guverineri yavuze ko amazu abiri yangijwe n’igisasu cy’Uburusiya hamwe n’ibitero bya drone, ariko ko nta muntu wakomeretse.

Forum

XS
SM
MD
LG