Uko wahagera

Sudani: Amerika Irashinja RSF Gutegura Ubwicanyi ku Basivili muri Darfur


Ambasaderi Linda Thomas-Greenfield uhagarariye Amerika muri ONU.
Ambasaderi Linda Thomas-Greenfield uhagarariye Amerika muri ONU.

Umwe mu bayobozi bakuru muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yaraye atangaje ko abantu bagera kuri miliyoni ebyiri bari mu karerer ka El Fasher mu ntara ya Darfur iri mu burengerazuba bwa Sudani bashobora kwicwa n’igitero cy’umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF).

Yasabye umuryango mpuzamahanga gushyira igitutu ku mpande zihanganye muri Sudani ngo zihagarike ibikorwa by’intambara.

Ambasaderi Linda Thomas-Greenfield uhagarariye Amerika muri ONU yabwiye abanyamakuru ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye ko umutwe wa RSF urwanya ubutegetsi buriho muri Sudani urimo gutegura ibitero ushaka kugaba mu gace ka El Fasher.

Uyu mutwe wa RSF wiganjemo Abarabu bahoze ari abarwanyi b’aba Janjaweed bakoze jenoside muri Darfur mu myaka ya za 2000.

Umuyobozi w’umutwe wa RSF amaze umwaka urenga mu ntambara ahanganyemo n’umugaba w’ingabo za leta muri Sudani. Intambara yahereye i Khartoum mu murwa mukuru igenda ikwira no mu bindi bice. Ubu iragenda igana muri Darfur y’amajyaruguru hari abasivili benshi badafite uko bitwara muri iki kibazo.

Inama inshinzwe amahoro ku isi y’umuryango w’Abibumbye ejo kuwa mbere yahuye mu ibanga kuganira kuri iki kibazo. Abakozi ba ONU mu rwego rwa politike n’urw’ubutabazi babwiye abari mu nama uko iki kibazo cyifashe.

Forum

XS
SM
MD
LG