Uko wahagera

Togo Yakoresheje Amatora y'Abadepite


Parliamentary and regional elections in Togo
Parliamentary and regional elections in Togo

Kuri uyu wa mbere, muri Togo habaye amatora y’abadepite, nyuma y’uko inteko ishinga amategeko icyuye igihe, ikoze amavugurura y’itegeko nshinga, ashobora kwongera imyaka 19 y’ubuyobozi bwa Faure Gnassingbe.

Hakurikijwe igika gishya cy’itegeko nshinga ryemejwe mu kwezi kwa gatatu, gishyiraho imikorere y’inteko ishinga amategeko muri guverinema, perezida azajya atorwa n’abadepite aho gutorwa n’abaturage.

Abantu barenga miliyoni 4 biyandikishirije gutora abadepite 113 mu bakandida 2.352. Itora ryatangiye saa moya kw’isaha yo mu karere kandi amajwi ya mbere yitezwe ejo kuwa kabiri. Harimo kuba n’amatora mu ntara.

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi afite uruhare muri aya matora, yizera kuzabona imyanya yazatuma abasha guhangana n’ishyaka, UNIR rya Gnassingbe. Ni nyuma y’uko, banze kujya mu matora aheruka, bigatuma iryo shyaka rya perezida rigenzura inteko ishinga amategeko

Forum

XS
SM
MD
LG