Uko wahagera

Imyuzure Yahitanye Abarenga 40 mu Karere ka Mai Mahiu muri Kenya


APTOPIX Kenya Dam Bursts
APTOPIX Kenya Dam Bursts

Mu karere ka Mai Mahiu, gaherereye muri Kenya rwagati, abantu byibura 42 bahitanywe n’imyuzure, kandi uwo mubare ushobora kuzamuka, nk’uko polisi yabivuze.

Amashusho yashyizwe ku rubuga X n’itangazamakuru rya Kenya, yaturutse mu muryango utabara imbabare wa Croix Rouge ya Kenya no mu bayobozi bashinzwe imihanda y’imodoka zihuta. Yerekanye ingaruka z’imyuzure, aho ibiti byaguye n’imodoka byibura imwe, yaheze mu byondo.

Stephen Kirui, umukuru wa polisi i Naivasha, yabwiye abanyamakuru, ahaberaga ibikorwa by’ubutabazi ati: “Kugeza ubu twabonye imirambo 42, irimo 17 y’abana bari batarageza ku myaka y’ubukure, nyuma y’uko mu gitondo cya kare, amazi y’urugomero arenze inkombe mu karere ka Kijabe kandi ibikorwa by’ubutabazi no gushakisha abazize imyuzure birakomeje”.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Croix Rouge muri Kenya yavuze ko yajyanye abantu benshi ku kigo nderabuzima cya Mai Mahiu, biturutse ku myuzure.

Kuva mu kwezi gushize, abamaze guhitanwa n’imyuzure yaturutse ku mvura nyinshi, barerenga 140.

Uretse ibyabaye i Mai Mahiu, imibare itangazwa na guverinema ya Kenya yerekana ko kugeza kuri uyu wa mbere, abantu 103 bapfuye, abandi barenga 185.000 bavuye mu byabo

Forum

XS
SM
MD
LG