Uko wahagera

Banki y'Isi Yahagaritse Inkunga Iha Tanzaniya Iyishinja Ubwicanyi


Tanzaniya iri mu bihugu byakira amadovise menshi avuye mu bukerarugendo
Tanzaniya iri mu bihugu byakira amadovise menshi avuye mu bukerarugendo

Leta ya Tanzaniya yahakanye amakuru ayishinja ubwicanyi, gusambanya abagore ku ngufu no kwimura ku gahato abantu bagera hafi 20.000. Ibyo bikorwa byatumye Banki y’Isi ihagarika inkunga ya miliyoni 150 z’amadolari yashoraga mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije n’ibinyabuzima.

Banki y’Isi yari imaze guha icyo gihugu amadolari angana na miliyoni 100. Ni amafranga yacishwaga mu mushinga REGROW ugamije kwita ku bidukikije, kurinda ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo.

Ikigo Oakland Institute cyakoze amatohoza kuri uwo mushinga kivuga ko abarinda za parike bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abaturage baturiye parike kuva uwo mushinga utangiye mu 2017. Icyo kigo kivuga ko cyakuye ayo makuru mu baturage bahohotewe barimo n’abasambanyijwe ku gahato.

Leta ya Tanzaniya irabihakana ikavuga ko ari amakuru y’ibinyoma. Umuvugizi wa leta Mobhare Matinyi avugana n’ibiro ntaramakuru by’Abafransa AFP, yagize ati: “Amakuru y’ibanze ava mu iperereza twakoze agaragaza ko ibyo birego nta kuri kubirimo. Ubu dutegereje ko Banki y’Isi iduha ibimenyetso iheraho idushinja.” Uyu yavuze ko Tanzaniya idahohotera uburenganzira na bumwe bwa muntu.

Amakuru atangazwa n’ikigo Oakland Institute cyakoze iryo perereza agaragaza ko abantu hafi 20,000 bakuwe mu byabo muri gahunda ya leta yo kwagura parike.

Tanzaniya iri mu bihugu byakira amadovise menshi avuye mu bukerarugendo. Umwaka ushize amafranga angana na miliyari zirenga eshatu z’amadolari niyo leta yinjije avuye mu bukerarugendo.

Forum

XS
SM
MD
LG