Uko wahagera

Nta Muguzi Wasuye Umutungo w'Umuryago wa Rwigara Washyizwe mu Cyamunara


Ihoteli itaruzura y'umuryango wa Rwigara inzego z'ubutabera ziteganya guteza cyamunara
Ihoteli itaruzura y'umuryango wa Rwigara inzego z'ubutabera ziteganya guteza cyamunara

Mu Rwanda, uyu ni umunsi wa nyuma wo gusura umutungo w’umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara uteganijwe gutezwa mu cyamunara kuri uyu wa Gatanu. Ijwi ry’Amerika yamenye amakuru avuga ko nta muntu urabasha gusura ahahereye uwo mutungo uzatezwa mu Cyamunara.

Ushingiye ku biri mu itangazo ry’umuhesha w’inkiko umunyamategeko Vedaste Habimana rihamagarira ababishoboye kugura kuri make umutungo wo kwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara, rigaragaza ko gusura aho uwo mutungo uherereye byagombaga gutangirana na tariki ya 22 bikazarangirana n’iya 25/04/2024.

Ijwi ry’Amerika yamenye amakuru avuga ko nta muntu n’umwe wigeze asura umutungo aho uherereye mu Kagari ka Kiyovu I Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Mu nshuro Eshanu Ijwi ry’Amerika imaze igenda ahaherereye uyu mutungo ku masaha atandukanye ntiturabona abantu bawusura bashaka kuwugura mu cyamunara.

Ahagana mu ma saa sita zibura iminota mike za mu gitondo Ijwi ry’Amerika yerekeje mu Kiyovu ahabarizwa umutungo ugomba kugurishwa mu cyamunara. Yabashije kubona umwe mu bakozi bo mu rugo bo kwa Nyakwigendera Rwigara.

Yadutangarije ko ari we ubika imfunguzo zifungura aho abagombye gusura umutungo banyura. Yaduhamirije ko kuva yamenya makuru ko uyu mutungo ugiye kugurishwa muri cyamunara nta muntu urabasha kuwusura.

Umukozi wo mu rugo kwa Rwigara wari ufite akajelekani k’amata yari akuye mu gipangu agashyiriye abandi bantu mu Kiyovu yatubwiye ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane hari abantu batatu barimo abahinde (abo mu gihugu cy’Ubuhinde) babiri n’umunyarwanda baje ahaherereye umutungo. Yatubwiye ko bamusabye kubakingurira ngo basure ahari umutungo arabangira kuko nta burenganzira yari yahawe n’umuhesha w’inkiko ndetse na ba nyir’umutungo.

Adeline Rwigara madamu wa nyakwigendera Rwigara yakomeje kuvuga ko nta mwenda umuryango we ubereyemo banki iyo ariyo yose, igihugu cyangwa umuntu ku giti cye.
Adeline Rwigara madamu wa nyakwigendera Rwigara yakomeje kuvuga ko nta mwenda umuryango we ubereyemo banki iyo ariyo yose, igihugu cyangwa umuntu ku giti cye.

Biracyateje urujijo rushingiye ku kumenya niba iyi cyamunara ishobora kuzaba nk’uko bigaragara mu itangazo ry’umuhesha w’inkiko. Ijwi ry’Amerika, ku murongo wa telefone ngendanwa ryongeye guhamagara umunyamategeko Vedaste Habimana igamije kumenya niba Cyamunara ku mitungo yo kwa Rwigara izaba kuri uyu wa Gatanu nk’uko yabitangaje.

Ijwi ry’Amerika ntiryabashije kubona abo mu muryango wo kwa Rwigara ngo tumenye uko ibyabo bihagaze. Umunyamategeko ubunaganira Gatera Gashabana na we ntitwabashije kuvugana na we ariko twamenye amakuru ko yatanze ikirego gihagarikisha Cyamunara mu rukiko rw’ubucuruzi.

Nk’uko biboneka mu itangazo ry’umunyamategeko Habimana, umutungo ugiye kugurishwa kuri uyu wa Gatanu wubatse ku buso bwa metero kare 1867. Byibura ugomba kuwegukana asabwa kwishyura akayabo ka 1.478.000.000 z’amafaranya y’amanyarwanda.

Ingwate y’ipiganwa yo igomba kutajya munsi ya 73, 900.000 ahwanye na 5 ku ijana y’agaciro k’umutungo wose. Intandaro ya byose ni miliyoni zisaga 349 Banki y’ubucuruzi ya COGEBANK ivuga ko uruganda rw’itabi PTC rwa Rwigara ruwubereyemo. Umuryango wa Rwigara wo urawuhakana

Iyi cyamunara igiye kuba ku nshuro ya kabiri kuko bwa mbere umuryango wo kwa Rwigara wasabye kuyitesha agaciro ariko inkiko zanga ikirego zakiriye. Abo kwa Nyakwigendera Rwigara mu manza zabanje bavugaga ko mu 2017 urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwanzuye ko imitungo ine irimo n’ugiye gutezwa mu cyamunara itagomba kugurishwa.

Umunyamategeko Nyakwigendera Janvier Rwagatare, wunganiraga umuryango wa Rwigara, mu 2021 mbere y’uko apfa yavugaga COGEBANK yandikiye urukiko igaragaza ko nta wundi mwenda abo kwa Rwigara bayibereyemo kandi ko nta yindi banditse ivuguruza iya mbere. Ibyo ariko umucamanza yabiteye utwatsi avuga ko ko ikirego cyo kwa Rwigara cyatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibi byateye abo kwa Rwigara gutanga ikirego cy’ubujurire bagambiriye kurengera imitungo yabo. Mu 2023, ibi na byo byabaye imfabusa kuko mu gihe bagombaga kuburana umunyamategeko wabo yari yaritabye Imana. Umucamanza yasibye urubanza mu bitabo by’inkiko; avuga ko Adeline Rwigara atagaragaza undi wahagararira uruganda PTC Ltd kuko yaba we n’abana yabyaranye na Rwigara bataba ababuranyi mu rubanza kandi uruganda ari rwo rwatanze ikirego.

Assinapol Rwigara yatabarutse mu 2015 mu bihe yari ahanganyemo n’ubutegetsi bw’u Rwanda mu manza z’imitungo ye. Umuryango uvuga ko ari bwo bwamwivuganye mu gihe bwo buvuga ko yazize urw’impanuka zo mu muhanda. Bidateye kabiri mu 2016 hoteli ye yo mu kiyovu ubutegetsi bwayihiritse buvuga ko yubatswe binyuranyije n’amategeko kandi ko itari ikomeye yashoboraga guteza imbanuka. Mu 2018 uruganda rw’itabi rwa Rwigara n’ibirugize byose byatejwe muri cyamunara.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda kikavuga ko hari akayabo k’imisoro kabarirwa muri 6.000.000.000 banyereje. Icyo gihe imfura y’umuryango Diane Rwigara ari kumwe na nyina umubyara bari bafunzwe ku byaha baje kugirwaho abere. Umuryango wa Nyakwigendera uvuga ko byose bishingiye ku nyungu za politiki kandi ko ubutegetsi bugambiriye kuwukenesha.

Hatagize igihinduka, Cyamunara iraba kuri uyu wa Gatanu mu buryo bw’ikoranabuhanga. Cyamunara yaherukaga kuba muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga ni iyo ku nyubako KBC y’umunyemari Charles Mporanyi yagurishijwe miliyoni zisaga 16 z’amadolari mu mwaka wa 2022. Ni ukuvuga abarirwa muri miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:53 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG