Uko wahagera

Amerika Igiye Guha Ukraine Imfashanyo ya Gisirikare Ingana na Miliyari y'Amadolari


Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine na Joe Biden w'Amerika
Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine na Joe Biden w'Amerika

Leta zunze ubumwe z’Amerika irateganya kohereza muri Ukraine imfashanyo ifite agaciro ka miliyari y’amadolari nyuma y’uko umushinga w’itegeko ryemeza iyo nkunga y’inyongera, wemezwa.

Abakozi babiri ba ministeri y’ingabo y’Amerika ni bo babitangarije ijwi ry’Amerika.

Iyo mfashanyo izakurwa mu bikoresho by’igisirikare cy’Amerika, izaba igizwe n’imbunda nini zirasa ibisasu byo mu bwoko bwa rokete bita HIMARS, ibisasu bya rutura, imbunda zirasa ibisasu bishwanyuza intego birashweho n’ibisasu byazo, imodoka zintambara, n’ibindi by’ibanze bikenewe.

Ababitangarije ijwi ry’Amerika ntibashatse ko amazina yabo atangazwa.

Umukozi mukuru muri Prezidansi y’Amerika yavuze ko hashize ibyumweru bike Perezida Joe Biden yategetse ministeri y’ingabo kohereza ibikoresho bya gisirikare muri Polonye no mu Budage, ateganya ko uyu mushinga w’itegeko wo kongera inkunga igenerwa Ukraine, uramutse wemejwe bahita bazigeza kuri Ukraine bidatinze.

Umuvugizi w’ibiro bikuru bya gisirikare muri Amerika, Jenerali Pat Ryder, yavuze ko Amerika izashobora gutanga iyo nkunga itegerejwe mu gihe kibarirwa mu minsi.

Yavuze ko inkunga itegerejwe irimo intwaro zikingira ibitero bigabwe biciye mu kirere.

Kuwa gatandatu, Abadepite ba leta zunze ubumwe z’Amerika bemeje inkunga ingana na miliyari 95 z’Amadolari igenewe Ukraine, Isirayeli na Tayiwani.

Ni nyuma y’amezi bari bamaze badashobora kwemeranya kuri iyi ngingo.

Forum

XS
SM
MD
LG