Uko wahagera

Amerika Ntaho Ihuriye n'Igisasu Isirayeli Yarashe muri Irani


Ministri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken
Ministri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken

Ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika bwatangaje ko butazishora mu bibazo byakururwa n’igitero Isirayeli yagabye muri Irani ku wa gatanu.

Kugeza ubu impande zombi zisa nizishaka gucisha make mu rwego rwo kwirinda ko intambara hagati y’ibihugu byombi yafata intera ndende.

Ministri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yirinze gutangaza niba Isirayeli yarabanje kumenyesha Amerika mbere yo kugaba icyo gitero ariko avuga ko nta ruhare Amerika yigeze igira mu igabwa ryigitero aho ari ho hose, ahubwo ko ishishikajwe no kureba inzira zatuma iyi intambara idafata intera ndende.

Perezida wa komisiyo y’Uburayi Ursula von der Leyen, na we yavuze ko ari ngombwa ko aka akarere kagerageza kubungabunga umutekano buri ruhande rukirinda kwihimura ku rundi.

Taliki 13 z’uku kwezi Irani yagabye uruhuri rw’ibisasu bya drone kuri Isirayeli mu rwego rwo kwihimura ku gitero yari yagabye kuri ambasade yayo i Damasi muri Siriya, no kwerekana imbaraga zayo za gisirikare.

Isirayeli ifashijwe n’Amerika n’Ubwongereza yashwanyurije mu kirere ibisasu hafi byose byari byayigabweho.

Kuva icyo gihe hari hitezwe ko Isirayeli igaba ibitero karahabutaka kuri Irani Gusa bimeze nkaho icyo yarashe cyari gito ugereranije n’uko byakekwaga ukurikije ibivugwa n’ubutegetsi bwa Irani, kuri ubu butaragaragaza inyota yo kwihimura ku byabaye kuwa gatanu.

Forum

XS
SM
MD
LG