Uko wahagera

Togo: Abadepite mw'Itora ry'Umushinga w’Itegeko Nshinga Uvuguruye


Bamwe mu bajejwe umutekano wa Togo
Bamwe mu bajejwe umutekano wa Togo

Abadepite muri Togo, bitezweho uyu munsi gutora ku ncuro ya kabiri umushinga w’itegeko nshinga uvuguruye, utaravuzweho rumwe, wateje umwuka mubi wa politiki, mbere y’uko amatora y’abagize inteko ishinga amategeko, aba mu mpera z’uku kwezi.

Abadepite ba Togo, bemeje itegeko nshinga rishya kw’itariki ya 25 y’ukwezi kwa gatatu, ariko Perezida Faure Gnassingbe, yasabye ko ryongera gutorwa nyuma y’uko abanenga ibintu bise iryo vugurura “kudeta y’itegekonshinga”.

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, abona impinduka mw’itegeko nshinga nk’uburyo bwo kwogera manda ya Gnassingbe uri ku butegetsi guhera mu 2005. Itegeko nshinga ririho ubu, rishobora kumwemerera, kwongera kwiyamamamariza manda imwe ya nyuma mu 2025.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP, ribivuga, hakurikijwe itegeko nshinga rishya, Togo yaba yiyemeje kugendera ku matwara asa n’aya gisirikare, bigatuma abadepite aribo batora perezida, igishobora kuba nk’umuhango.

Hakurikijwe itegeko nshinga rivuguruye, ububasha bwajya ku muyobozi mushya w’akanama k’abaminisitiri, wagereranywa na minisitiri w’intebe. Yatorwa n’inteko ishingamategeko, ubu yiganjemo abo mw’ishyaka rya Gnassingbe.

Uwo mwanya mushya, waba ufite manda y’imyaka itandatu n’ubwo bidasobanutse niba perezida w’ako kanama ashobora kwongera gutorerwa indi manda.

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, afite ubwoba ko Gnassingbe, azashyiraho abambari be kuri uwo mwanya mushya, bigatuma aguma ku butegetsi igihe kitagira iherezo. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG