Uko wahagera

Amerika n'Ubwongereza Bafatiye Ibihano Bishya Irani


Minisiteri y'Imari y'Amerika
Minisiteri y'Imari y'Amerika

Kuri uyu wa kane, Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza bafatiye ibihano bishya Irani, nyuma yo kurasa urufaya rwa misile na “drones” kuri Isiraheli ku wa gatandatu ushize, tariki ya 13 y’uku kwezi kwa kane.

Ibi bihano birareba abayobozi 16 bo mu nzego za gisirikare na guverinoma, n’ibigo bitandatu bifite uruhare mu gukora misile na “drones.” Amerika n’Ubwongereza kandi bahannye n’ibindi bigo bitatu by’amashami ya sosiyete ikora imodoka yitwa “Bahman Group.” Bayirega ko ifatanya n’igisirikare cya Irani n’ibindi bigo nabyo bimaze imyaka mu bihano. Bafashe n’ingamba zo gukumira Irani kugura mu mahanga ibijanye n’ikoranabuhanga.

Ibihugu by’Umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi nabyo byashyize ibihano kuri Irani, cyane cyane ku birebana n’uburyo yohereza misile na “drones” mu mitwe ikoresha muri Gaza, Yemeni na Libani. Iyi mitwe ni Hamas, Houthi, na Hezbollah. Ubulayi bwiyemeje kandi gukaza ibindi bihano byari bisanzweho kuri Irani.

Bose barega kandi Irani koherereza Uburusiya misile na “drones” nyinshi kugirango bubashe gukomeza intambara bwagabye kuri Ukraine.

Kuva revolisiyo Kisilamu ibaye muri Irani, ingoma y’umwami w’abami irahirima, mu 1979, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza n’Ubulayi, ndetse n’Umuryango w’Abibumbye bafatiye Irani ibihano bitabarika. Urugero: Ubwongereza bwonyine buvuga ko bwashyizeho ibirenga 400. Nyamara ntibyabujije Irani gukomeza kugurisha peteroli yayo mu mahanga, gukora misile (zirimo n”izirasa kure cyane), no gukomeza gahunda yayo na “nikereyeri”, itangirira mu bikorwa byo kuyungurura ubutare bwa “uranium.” (AP, Reuters, AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG