Uko wahagera

Irani Yagabye Ibitero Kuri Isirayeli


Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yanzuranyije urugendo yagiriraga muri leta ya Delaware akomokamo, asubira ikitaraganya muri prezidansi y’Amerika nyuma y’uko Irani igabye ibitero by’indege z’intambara 100 zitagira abapilote (drones) kuri Isirayeli.

Umuvugizi wa prezidansi y’Amerika ushinzwe iby’umutekano mu gihugu, Adrienne Watson, yabivuze mu itangazo yashize ahagaragara ku gicamunsi cyo ku wa gatandatu.

Yavuze ko itsinda ry’abakozi bo muri prezidansi y’Amerika rikomeje kuvugana n’abayobozi bo muri Isirayeri, n’izindi nshuti yemeza ko iby’iki gitero biri buze kumenyakana neza mu masaha ari imbere.

Yongeyeho ko aho Perezida Biden ahagaze kuri iki kibazo hadashidikanywaho: ko Amerika ishyigikiye umutekano wa Isirayeli ku buryo budasubirwaho kandi ko ishyigikiye abaturage ba Isirayeli n’uburyo bihagararaho barwanya iterabwoba rya Irani.

Nyuma yo gusubira muri prezidansi y’Amerika, Perezida Biden yagiye mu cyumba cyabugenewe aho agezwaho amakuru agendanye n’ibibazo biriho mu gihe runaka ku ngingo zikomeye zireba ubutegetsi bw’Amerika.

Yari kumwe na ministri w’ingabo w’Amerika, Lloyd Austin, ministri w’ububanyi n’amahanga, Anthony Blinken, umugaba mukuru w’ingabo
Jenerali Charles Q. Brown, umukuru w’ibiro bishinzwe iperereza mu mahanga, Bill Burns, umukuru w’iperereza ry’imbere mu gihugu, Avril Haines, n’umujyanama we mu by’umutekano w’igihugu Jake Sullivan.

Visi Perezida Kamara Harris n’umugaba w’ingabo Jeff Zients bitabiriye iyo nama bakoresheje ikoranabuhanga ry’iya kure.

Kuwa gatanu, perezida Biden yari yabwiye abanyamakuru ko yari yiteze ko Irani iri bugabe ibitero kuri Isirayeli mu gihe cya vuba.

Abajijwe ubutumwa ageneye Irani bwerekeye kuba yagaba ibyo bitero yashubije agira ati: “Ntimubikore”.

Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangiye kongera ingabo zayo n’ibikoresho bya gisirikare mu karere k’uburasirazuba bwo hagati nkuko byamejwe n’abakozi bo muri ministeri y’ingabo kuwa gatanu.

Amerika ifite ingabo zigera ku 40,000 muri ako karere. Ikinyamakuru The Wall Street Journal cyatangaje ko ingabo z’Amerika zirwanira mu mazi zajyanye ibisasu bishwanyaguza za misile cyangwa drone muri ako gace zitegura gutabara Isirayeli mu gihe yaba igabweho ibitero.

Forum

XS
SM
MD
LG