Uko wahagera

Ukraine Yafunguye Ambasade muri Kotedivuwari na muri RDC


Intambara y'Uburusiya na Ukraine
Intambara y'Uburusiya na Ukraine

Ukraine irimo irafungura za ambasade mu bihugu bitandukanye by’umugabane w’Afrika kugirango ikumire igihagararo cy’Uburusiya.

Ejo ku wa kane, minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Maksym Soubkh, yafunguye ambasade y’igihugu cye i Abidjan, umurwa mukuru w’ubukungu wa Kotedivuwari. Mw’ijambo yahavugiye mu rurimi rw’Igifaransa, aragira, ati: “Kotedivuwari ni kimwe mu bihugu bikomeye munsi y’ubutayu bwa Sahara dushobora guhahirana. Usibye mu bucuruzi, turashaka gufatanya no mu buhinzi, mu by’inganda, ingufu n’uburezi.”

Uyu minisitiri wa Ukraine yashimiye cyane kandi Kotedivuwari ko itahwemye gushyigikira “ubusugire bwa Ukraine, by’umwihariko iha amajwi imyanzuro ikomeye y’Umuryango w’Abibumbye, kuva Uburusiya buyiteye bugamije kuyigarurira” mu kwezi kwa kabiri 2022. Ati: “Mushobora kuvuga ko iyi ntambara iri kure cyane yanyu. Ariko ntitwirengiza ingaruka mbi cyane yagize ku biciro by’ibiribwa zakoze ku miryango amamiliyoni y’Abanyafrika.”

Ukraine na Kotedivuwari batangije umubano mu rwego rwa dipolomasi mu 1992, ariko ni ubwa mbere Ukraine ifunguye ambasade muri Kotedivuwari.

Ejobundi ku wa gatatu, minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Soubkh, yari yafunguye ya Ukraine i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Mu minsi iri imbere, azajya gufungura izindi muri Ghana, Mozambike, Botswana, no mu Rwanda. Nk’uko tubikesha ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa, Ukraine ifite ambasade mu Rwanda kuva mu kwezi kwa 12 gushize, ariko ntibarayitaha ku mugaragaro. (AFP

Forum

XS
SM
MD
LG