Uko wahagera

Umugogo w’Umwami Kigeri Uzatabarizwa Hehe?


Umwami Kigeri V Ndahindurwa
Umwami Kigeri V Ndahindurwa

Hashize ibyumweru bibili Umwami Kigeli V atanze ari muri leta ya Virginia muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Kuwa gatandatu w'icyumweru gishize, ni bwo inshuti n'abavandimwe babonye umwanya wo kujya kumusezerano. Ejo kuwa mbere, umuvugizi w'Umwami yatangaje ko habaye misa yasomwe mu rulimi rw'Ikilatini mu rusengero yari asanzwe asengeramo mu nkengero z'umujyi wa Washington, DC. Undi muhango wo gusezera ku Mwami Kigeri uteganijwe kuri uyu wa gatandatu, nk'uko byemezwa n'abakurikirira hafi gahunda zo gusezera ku Mwami.

N'ubwo ibyo byose bikozwe, haracyari ihurizo ryo kumenya aho umugogo w'Umwami Kigeri V uzatabarizwa. Mu kiganiro kihariye yagiranye n'Ijwi ry'Amerika, umuvugizi w’Umwami, Boniface Benzinge, yemeza ko kuwujyana mu Rwanda bitari muri gahunda.

please wait
Embed

No media source currently available

0:00 0:06:30 0:00

XS
SM
MD
LG